Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/10/2017 mumurenge wa Murundi ho mukarere ka Karongi hijihijwe umunsi w’umugore wo mu cyaro ndetse n’umwana w’umukobwa kurwego rw’akarere, Wari umunsi witabiriwe n’ imbaga y’ abantu bagera kuri 600, barimo abayobozi kurwego rw’ igihugu, akarere ndetse n’umurenge wa murundi.
Uyu munsi wateguwe na Tubibe Amahoro, kubufatanye na Action Aid Rwanda biciye mumushinga FLOW II na Program yigihe kirekire Action Aid ifitanye n’ Akarere ka Karongi.
Insanganyamatsiko yumunsi iragira iti
Twubake urwanda twifuza duteza imbere imiyoborere myiza, twita kumuryango
ni umunsi waranzwe nibirori bitandukanye, imbyino n’ikinamico zikubiyemo ubutumwa bwo kwimakaza uburinganire hagati y’umugabo n’ umugore, Abagabo bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu guteka aho beretse abashyitsi ko mu rugo burya byose bishoboka ko umugore n’umugabo bafatanya, aho uwarushije abandi yahembwe ikigega gifata amazi cya Litiro 3000.
Muri ibi birori visi meya (Vice Mayor) ushinzwe ubukungu mu karere ka Karongi yagarutse kubikorwa by’iterambere Karongi imaze kugeraho kubufatanye nabafatanyabikorwa byumwihariko Action Aid na Tubibe Amahoro, nko guhugura abagore no kubakangurira kujya munzego zifta ibyemezo, kubafasha kwibumbira muma cooperative ndetse no kugabira inka imiryango itandukanye. Kuri uyu munsi hagabiwe imiryango inka zigera kuri 25 ndetse hakiturwa izindi 9 zatanzwe na FLOWII, hanatanzwe imirasire y’izuba ku bagore batari bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi mukuru wa Action aid ku rwego rw’igihugu Josephine yagarutse kubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’ umukobwa byumwihariko ndetse ashimira abagabo bafashe iyambere mugufasha abagore babo mumirimo yo murugo akenshi idahabwa agaciro mumuryango nyarwanda.
Umugabo mwiza ni ukorera urugo rwe kandi agafatanya nuwo bashakanye muri byose kugirango iterambere bazarigereho bafatanyije. Ni inshingano ya buri wese murugo kuruhahira ndetse no kurukorera harimo no guteka kuko byose biri mubiteza imbere urugo. Josephine.
Umushyitsi mukuru honourable Depute Tegera yasobanuye ko umugabo n’umugore bose bakwiriye gutahiriza umugozi umwe mukubaka urugo rukomeye, ibi bakaba batabigeraho igihe imirimo yose batayifatanyije. Yagarutse kandi kucyorezo cyibasiye umuryango nyarwanda kuri ikigihe, cyane cyane umwana w’ umukobwa cyo guterwa inda batateganyije kandi bakiri bato ibyo bikongera ubukene n’amakimbirane mumiryango baturukamo. Yagize ati
umugabo utera umwana w’umukobwa inda yarangiza ntamufashe akamuvana mu ishuri agakubita umugore akamuvunisha imirimo ubwo murumva twamukorera iki? Iyo tuvuga ko abana babakobwa batwaye inda zidateganyijwe twirengagiza ko abazibatera ari abagabo kandi aribo bari bakwiye kubaha uburere n’umuco bya kibyeyi.
Yakanguriye buri wese wari uraho ko agomba gufata iyambere mukwamagana uwo muco mubi kandi ko ubikora wese akwiye kugaragazwa akagawa muruhame ndetse akabinanirwa namategeko. Nkumwe mubatora kandi bagashyiraho amategeko, yibukije ko Leta yubumwe itezihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa muri izo ngeso mbi. Yasoje ijambo ashimira action aid ndetse nimiryango nyarwanda itari iya Leta byumwihariko Tubibe Amahoro, kubufatanye bakomeje kugira mu iterambere ry’igihugu niry’umugore wo mucyaro by’umwihariko.
Nyuma y’igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro, abayobozi n’abaturage b’umurenge wa Murundi bazindukiye mugikorwa wo gutera igiti kuri site ya Rubona, umudugudu wa Rubona, akagali ka Nyamushishi, aho bacukuye imyobo igera Ku 7852, batera ingemwe z’inturusu 4752 kubuso bungana 3.5ha, babagariye kandi n’ingemwe zirenga 1,200 zatewe umwaka ushize. Ni igikorwa cyahawe ingufu n’intumwa za rubanda (abadepite:hon. Rutayisire na hon. Tengera) n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwari buhagarariwe na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza, hari kandi n’ushinzwe ingabo mu karere ka Karongi na Nyamasheke, Polisi yari ihagarariwe n’uwungirije ushinzwe Police muntara y’iburengerazuba, Action Aid ihagarariwe n’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu ndetse na Tubibe Amahoro ihagarariwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wayo hamwe nabaturage. Nyuma y’icyo gikorwa abari bitabiriye umuganda baganirijwe n’abayobozi kuri gahunda za leta banashimira uruhare abafatanyabikorwa batandukanye badahwema kugaragaza mu guteza umurenge wa Murundi imbere…