Nubwo mu Rwanda umubare w’abagore b’abahinzi borozi batunze ingo ari munini, umusaruro wabo ugaragara nk’ukiri hasi ugereranyije n’uw’abagabo bakora uwo mwuga. Imitungo kamere yagakwiye kwifashishwa n’abo bagore ngo bayibyaze umusaruro bateze ingo zabo imbere nk’ubutaka, amazi ndetse n’amashyamba nabyo biragenda bigerwaho n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere aho umugore wo mu cyaro akibona amazi n’ibicanwa byo guteka bimugoye.
Urebye abagore bagira imirimo ivunanye, yaba iy’ubuhinzi cyangwa ibushamikiyeho, nyamara ntibayikuremo amafaranga menshi. Iyaba abagore bagiraga uburyo bwo gukora nk’ubwo abagabo bafite, umusaruro w’imirima yabo wakwiyongeraho hagati ya 20 na 30 %; ibi rero byatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera, hanyuma abashonje bakagabanukaho hagati ya 12 na 17% (http://www.fao.org/news/story/en/item/52011/icode/).
TUBIBE AMAHORO isanga hakenewe abagore benshi biyemeza kuba abashakashatsi mu by’ubuhinzi kugira ngo haboneke ibyo kurya mu gihe gikenewe, kandi mu buryo buhagije.
Usibye kandi ko abagore by’umwihariko bahura n’imbogamizi zo kudahabwa n’abagabo babo uburenganzira busesuye ku mitungo; abagore b’abahinzi bo mu cyaro banahura n’imbogamizi z’imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro ibatwara umwanya munini wagakwiye kujya mu bikorwa bibyara ndetse bikinjiriza inyungu imiryango yabo. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko umugore akora iyo mirimo amasaha cumi n’atandatu ugereranyije n’umugabo uyikora amasaha atandatu ku munsi [(16/6) (Action Aid Rwanda Research through Time diary, 2016)].
Nubwo ibi byose bifasha urugo n’umuryango muri rusange, iyi mirimo ntiragera aho ihabwa agaciro kandi ariwo muzi w’uburinganire n’ubwuzuzanye. Usibye ubwuzuzanye mu mirimo byemezwa ko no kuzuzanya mu gufata ibyemezo by’urugo nabyo bituma babana neza kuko icyo bagiye gukora cyose babanza kukiganiraho.
Byongeye kandi iyo mu rugo hatabayeho ubwuzuzanye bigira ingaruka mbi ku mibereho myiza n’ubuzima by’abagore abana urubyiruko; bikanababuza amahirwe yo kwiteza imbere mu rwego rw’ubukungu aho bakagombye gufatanya no mu mirimo ibyara inyungu. Abahanga mu mibanire ya muntu bagaragaza ko nta terambere rirambye ryagerwaho mu rugo igihe abashakanye badafatikanya imirimo cyangwa ngo bumvikane.
Nk’uko guteza imbere umugore bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu haba m’ubukungu no mu mibereho myiza.
Umuryango TUBIBE AMAHORO ifatanyije na ActionAid Rwanda basanze iterambere ry’abagore rishoboka mu gihe bahawe amahirwe n’ubushobozi bakava mu mirimo yo mu rugo usanga idahabwa agaciro bakishyira hamwe bakinjira mu bikorwa bibyara inyungu.
Binyuze mu mu mushinga wa FLOW, Action Aid ifatanyije na TUBIBE AMAHORO mu Karere ka Karongi mu mirenge ya Murundi na Gitesi; bahurije hamwe abagore 1080 mu matsinda 36 bigishwa kwizigamira, bongererwa ubumenyi bwo kubafasha mu mirimo yabo ya buri munsi ndetse banafashwa kwiteza imbere.
Mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere, kuva muri Gicurasi 2016 aya matsinda 36 y’abagore yahawe inka 101, ihene zisaga 36, ingurube zigera kuri 40, n’imbuto zo guhinga.
Ikindi gikorwa gishyirwamo ingufu harimo gutuma umugore abona uburyo bumugabanyiriza igihe kinini yakoreshaga ashaka inkwi ndetse n’amazi aho TUBIBE AMAHORO ifatanyije na ActionAid Rwanda bafasha abo bagore kubona amazi mu rugo ndetse na Biyogazi yo gutekaho.
Nyuma yo gusanga ko kurera umwana bishobora gutuma umugore adahugira mu byamuteza imbere, bubakiwe amarerero abiri bashakirwa n’ababafasha kurera abana; abagore nabo bakabona umwanya uhagije wo gukora ibikorwa bibyara inyungu.
1 comment
Thanks for the recognition of women’s unpaid care work.
The lack of recognition given to unpaid work is a chief contributor to women’s higher rates of poverty, and possibly mistreatment. Woman typically work 16 hours per day on both paid and unpaid labor. yet, the largest share of many women’s activities was not taken into account in the development of laws and policies…